
INCAMACYENGIRAKAMAROKUMUYISILAMU
MUSHYA.
Cyateguwena:
MuhamadiA-Shah'riy
Mumwakaw'1441bihwanyena2020
KuizinaryaAllah,Nyir'impuhwe,Nyir'imbabazi.
IRIBURIRO
Ishimwen'ikuzoni ibyaAllahwedushimira, twiyambaza, tunicuzahoibyahabyacu,ndetseakabaari
nawetwikingahongoaturindeibibiby'imitimayacun'ingarukaz'ibyodukora,uwoAllahyayoboyenta
wamuyobya,kandin'uwoyarekeyem'ubuyobentawamuyobora.Ndahamyakontayindimanaikwiye
gusengwaby'ukuriuretseImanaimweAllahyoyonyineitagiraumufashacyangwaseuwobabangikanye
nayo,nkanahamyakoMuhamadiariumugaraguwayoakaban'Intumwayayo.
Nyumay'ibyo:
AllahyubahishijemweneAdamuamurutishaibiremwabyinshiyaremye,Allaharagiraati:﴿ دﻘﻟو ﺎﻧﻣرﻛ ﻲﻧﺑ مدآ ﴾
﴾Kandi rwosetwubahishijebeneAdamu...﴿Al Isra-u:70Nomurwegorwogukomezakubahishaabagaragu
be,AllahyabohererejeumuhanuziurutaabandibahanuzibeariweMuhamadi (Imanaimuheamahoro
n'imigisha),ndetseanabahishuriraigitabokirutaibindiaricyoQor'anNtagatifu,anabahitiramoidini
rihambayekurutaayandiari ryodini ry'Ubuyisilamu.Allaharagiraati:﴿ مﺗﻧﻛ رﯾﺧ ﺔﻣأ تﺟرﺧأ سﺎﻧﻠﻟ نورﻣﺄﺗ فورﻌﻣﻟﺎﺑ
نوﮭﻧﺗو نﻋ رﻛﻧﻣﻟا نوﻧﻣؤﺗو ﺎﺑ وﻟو نﻣآ لھأ بﺎﺗﻛﻟا نﺎﻛﻟ ارﯾﺧ مﮭﻟ مﮭﻧﻣ نوﻧﻣؤﻣﻟا مھرﺛﻛأو نوﻘﺳﺎﻔﻟا ﴾﴾Muriumuryangouboneye
watoranyirijweabantu;mubwirizaibyizamukabuzaibibikandimukanemeraAllah. Iyoabahaweigitabo
bazakwemera,byarikubabyizakuribo.Muribohariabemeyearikoabenshimuriboni ibyigomeke.﴿.[Al-Im'rani:110]NomungabirezihambayeAllahyahayeumuntu,niukubayaramuhayeinemayokuyoboka
Isilamunokuyishikamaho,ndetsenogushyiramungiroamategekoyayo.Muri ikigitabogitomungano
yacyo,arikokikabakininimugacirogifite,umuyobokemushyaw'idini ryaIsilamuazungukiramomu
magambomagufi ibyoadakwiyekujijwamuri iridini,kuvaakinjirairyodini,ahoazasobanukirwaibirango
by'iridini rihambaye,kugezaubwoazabisobanukirwandetseakanabishyiramungiro,nibwoazatangira
kongeraubundibumenyibutumaarushahokumenyaNyagasaniweNyir'ubutagatifu,ndetsen'Intumwaye
Muhamadi (Imanaiyiheamahoron'imigisha), tutibagiwen'idini ryeryaIsilamumuri rusange.Aribyo
byamufashakugaragiraAllahasobanukiwekandiabifitiyeubumenyi,n'umutimaweukagiraituzekubera
kwiyegerezaAllahmubikorwan'amasengesho,nogukurikiraimigenzoy'IntumwayeMuhamadi (Imana
imuheamahoron'imigisha).
AllahNyir'ubutagatifuniwensabakoburi jamborikubiyemuri ikigitaboyarigirairy'umugishandetse
akarigirairy'umumarokubuyisilamun'abayisilamu,ndetseakanarigirairivuzwekuberawe
Nyir'ubutagatifu,n'ibihemboby'ikigitabobikazagerakubayisilamubosebabaabakiribazimandetse
n'abapfuye.
Amahoron'imigishabyaAllahnibisakarekuwasozerejeIntumwan'abahanuzi,muhamadiwen'ab'iwe
n'abasangirangendoben'abamukurikiyendetsen'abazamukurikirakugezakumunsiw'imperuka.
Muhamadi IbunAshaybatAshah'riyu
2/11/1441/H
NYAGASANIWANJYENIAllah.
AllahNyir'ubutagatifuaragiraati:﴿ ﺎﯾ ﺎﮭﯾأ سﺎﻧﻟا اودﺑﻋا مﻛﺑر يذﻟا مﻛﻘﻠﺧ نﯾذﻟاو نﻣ مﻛﻠﺑﻗ مﻛﻠﻌﻟ نوﻘﺗﺗ ﴾﴾Yemwebantu!
NimugaragireNyagasaniwanyuwabaremye,mwen’abababanjirije;kugirangomurusheho
gutungana﴿.[AlBaqarat:21]AllahNyir'ubutagatifuaragiraati:﴿ وھ ﷲ يذﻟا ﻻ ﮫﻟإ ﻻإ وھ ﴾﴾NiAllah,ntayindimana
ibahoitariWe﴿[AlHash'ri:22]AllahNyir'ubutagatifuaragiraati:﴿ سﯾﻟ ﮫﻠﺛﻣﻛ ءﻲﺷ وھو ﻊﯾﻣﺳﻟا رﯾﺻﺑﻟا ﴾{Ntagiraicyo
asanacyo,kandiWeniUwumvacyane,Ubonabihebuje﴿[A-Shuuraa:11]
*AllahniweNyagasaniwanjye,akabanaNyagasaniwaburikimwe,Umwami,Umuremyi,Utanga
amafunguro,Umugenzuziwaburi icyoaricyocyose.
*AllahniWewenyineukwiyekugaragirwa,kandintawundiNyagasaniuretsewe,ntan'indimanausibye
We.
*Allahafiteamazinamezan'ibisingizobihebuje,byuzuyekandibizirainenge,yivuzehoweubwe
n'Intumway'Imana(Imanaiyiheamahoron'imigisha) imuvugaho.Ntagiraicyoasanacyo,kandiWeni
Uwumvacyane,Ubonabihebuje.
AMWEMUMAZINAMEZAYAALLAH:
Utanga amafunguro, Nyir'impuhwe, Nyir'ubushobozi buhebuje, Umwami, Uwumva bihebuje,
Umuziranenge, Ubona bihebuje, Umuhagararizi, Umuremyi, Ugenza buhoro, Uhagirije (abagaragu be),
Ubarira ibyaha.
Utanga amafunguro: Niwe wishingiye guha amafunguro abagaragu be, abeshaho imitima yabo n'imibiri
yabo.
Nyir'impuhwe: Niwe Nyir'impuhwe zihambaye kandi zagutse kuri buri kintu.
Nyir'ubushobozi buhambaye: Niwe Nyir'ubushobozi bwuzuye, udashobora kunanirwa cyangwa se ngo
acike intege.
Umwami: Niwe Nyir'ibisingizo bihambaye n'ububasha n'imigambi, akaba ari nawe nyir'ibintu byose, kandi
niwe ubigenza.
Uwumva bihebuje: Niwe wumva ibyumvwa byose mu ibanga cyangwa se ku mugaragaro.
Umuziranenge: Ni we muziranenge. N'ikindi icyo ari cyo cyose kitamukwiye ari kure na cyo.
Ubona bihebuje: Ni we uhetuye buri kintu arakibona uko cyaba kingana kose, kabone n'iyo cyaba gito
kitaboneshwa amaso, Uzi ibintu byose, kandi ubisobanukiwe neza.
Umwishingizi: Niwe mwishingizi uha amafunguro ibiremwa bye, ni nawe muhagararizi w'ibibafitiye
umumaro, ni nawe muhagararizi w'abakunzi be, uborohereza ibyabo, akaba anabahagije.
Umuremyi: Niwe ubeshaho ibintu byose kandi niwe Muhanzi wabyo mu buryo bwihariye budafite ubwo
bumeze kimwe bwabubanjirije.
Uworohera (abagaragu be): Niwe ugirira neza abagaragu be, akabagirira impuhwe, akanabaha ibyo
bamusabye byose.
Uhagije (abagaragu be): Niwe uhagije abagaragu be mu byo bakeneye byose, ni nawe wenyine wo
kwishingikirizwa nta wundi.
Nyir'imbabazi: Niwe ubabarira abagaragu be ibyaha byabo, ntabibahanire.
Umuyisilamu atekereza ku bitangaza bya Allah n'ubugiraneza bwe. No muri bwo ni uburyo yita ku
biremwa bye kugeza no ku biciriritse muri byo, abiha amafunguro, anabyitaho kugira ngo byirengere.
Bityo Allah niwe Muremyi wabyo, ubyorohera. No mu kubyorohera kwe ni uko yabishyiriyeho ibibifasha
ndetse n'ibyo bikeneye hamwe n'uko ari ibinyantege ncye ari nta cyo byishoboreye.
INTUMWA YANJYE NI MUHAMADI(IMANA IMUHE AMAHORO
N'IMIGISHA).
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿
مﯾﺣر
فوءر
نﯾﻧﻣؤﻣﻟﺎﺑ
مﻛﯾﻠﻋ
صﯾرﺣ
مﺗﻧﻋ
ﺎﻣ
ﮫﯾﻠﻋ
زﯾزﻋ
مﻛﺳﻔﻧأ
نﻣ
لوﺳر
مﻛءﺎﺟ
دﻘﻟ
﴾ ﴾Mu
by’ukuri mwagezweho n’Intumwa ibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura na zo, ibitaho (kugira
ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku
bemera.﴿.[A-Taw'bat:128]Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿
نﯾﻣﻟﺎﻌﻠﻟ
ﺔﻣﺣر
ﻻإ
كﺎﻧﻠﺳرأ
ﺎﻣو
﴾ ﴾Kandi (yewe
Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.﴿[Al
An'biya-u:107]
Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yari umunyempuhwe n'umuyobozi (uyobora abantu mu
nzira nziza).
Ni Muhamadi mwene Abdillah (Imana imuhe amahoro n'imigisha), akaba n'uwasozereje Intumwa zose
n'abahanuzi. Allah yamwohereje amuhaye idini ry'ubuyisilamu ku bantu bose, kugira ngo abayobore mu
nzira z'ibyiza, ku isonga hari ukwemera Imana imwe (Tawhiid), anababuza ibibi no ku isonga ryabyo hari
Ibangikanyamana (A-Shir'ki).
Ni ngombwa kumvira iyi Ntumwa mu byo yategetse, no guhamya ukuri kw'ibyo yigishije, no
kwitandukanya n'ibyo yabujije, kandi ko Allah adakwiye kugaragirwa mu zindi nzira usibye izo yategetse.
Ubutumwa bw'iyi Ntumwa ndetse n'ubutumwa bw'abahanuzi bose bayibanjirije bwari uguhamagarira
abantu kugaragira Allah wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose.
Mubyaranze iyi Ntumwa (Imana iyihe amahoro n’imigisha) harimo:
Kuvuga ukuri, kugira impuhwe, kudahubuka, kwihangana, ubutwari, kugira ubuntu, imico myiza,
ubutabera, guca bugufi no kubabarira.
QUR'AN NTAGATIFU NI AMAGAMBOYANYAGASANI
WANJYE.
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿
ﺎﻧﯾﺑﻣ
اروﻧ
مﻛﯾﻟإ
ﺎﻧﻟزﻧأو
مﻛﺑر
نﻣ
نﺎھرﺑ
مﻛءﺎﺟ
دﻗ
سﺎﻧﻟا
ﺎﮭﯾأ
ﺎﯾ
﴾ {Yemwe bantu! Mu
by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi
twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an)}[A-Nisa-u: 174]
Qur'an Ntagatifu ni amagambo ya Allah matagatifu, Allah yahishuriye Intumwa ye Muhamadi (Imana
imuhe amahoro n'imigisha), kugira ngo ikure abantu mu mwijima ibaganisha mu rumuri, inabayobore mu
nzira igororotse.
Usomye aya magambo abona ibihembo bihambaye, n'ushyize mu ngiro uwo muyoboro aba ari mu nzira
igororotse.
MENYAINKINGI Z'UBUYISILAMU.
Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:"Ubuyisilamu bwubatse ku nkingi
eshanu: Guhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi no
guhamya ko Muhamadi ari Intumwa y’Imana, Gukora iswala, Gutanga amaturo,no gusiba ukwezi kwa
Ramadhan, Gukora umutambagiro ku ngoro y’Imana, ."
Inkingi z'ubuyisilamu ni ibikorwa byo kugaragira imana (Ibadat) byategetswe buri muyisilamu, kandi
ubuyisilamu bw'umuntu ntibwatungana atabanje kwemera ko ari itegeko kuri we kugaragira imana muri
byose; kubera ko ubuyisilamu aribyo bwubakiyeho. Niyo mpamvu yiswe Inkingi z'ubuyisilamu.
Izo nkingi ni izi zikurikira:
Inkingi ya mbere: Kwemera ko nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah kandi ko
Muhamadi ari Intumwa imana.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
ﷲ
ﻻإ
ﮫﻟإ
ﻻ
ﮫﻧأ
مﻠﻋﺎﻓ
﴾ "...menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri
uretse Allah..."[Muhamadi:19]Allah yaravuze ati :﴿
نﯾﻧﻣؤﻣﻟﺎﺑ
مﯾﺣر
فوؤر
مﻛﯾﻠﻋ
صﯾرﺣ
مﺗﻧﻋ
ﺎﻣ
ﮫﯾﻠﻋ
زﯾزﻋ
مﻛﺳﻔﻧأ
نﻣ
لوﺳر
مﻛءﺎﺟ
دﻘﻟ
﴾ ﴾Mu by’ukuri mwagezweho n’Intumwa ibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura na zo,
ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku
bemera.﴿.[A-Taw'bat:128]
Ibisobanuro by'ubuhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri: Nta wundi ukwiye
kugaragwirwa by'ukuri usibye Allah.
Naho ubuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, bisobanuye: kwemera (kuyumvira) mu byo
yategetse, guhamya ukuri kw'ibyo yigishije, kwitandukanya n'ibyo yabujije, ndetse ko Allah atagaragirwa
binyuranyije n'ibyo yategetse.
INKINGI YA KABIRI: GUHOZAHO AMASENGESHO (ISWALA).
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
ةﻼﺻﻟا
Baqarat:183]
اوﻣﯾﻗأو
﴾ "Munahozeho iswala (muzitunganya uko bikwiye)..."[Al
Guhozaho Iswala bikorwa mu buryo Allah Nyir'ubutagatifu yategetse, ndetse no mu buryo Intumwa ye
Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yigishije.
INKINGI YA GATATU: GUTANGA AMATURO.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
ةﺎﻛزﻟا
اوﺗآو
﴾ "...munatange amaturo..."[Al Baqarat:183]
Allah yategetse gutanga amaturo agamije kugerageza ukwemera kw'umuyisilamu, no kugira ngo
umuyisilamu ashimire Nyagasani we wamuhaye iyo nema y'umutungo, no gufasha abakene
n'abababaye.
No gutanga Amaturo kugia ngo ahabwe abayakwiye.
Amaturo kandi ni umugabane w'itegeko mu mutungo ugejeje igipimo runaka, uhabwa abantu b'ingeri
umunani Allah yavuze mu gitabo cye gitagatifu. No muri bo harimo umutindi nyakujya n'umukene
utishoboye.
No mugutanga ayo maturo ni ibigaragaza impuhwe n'ubuntu bw'uyatanze, no kweza imyifatire
y'umuyisilamu ndetse n'imitungo ye, no gushimisha abatindi nyakujya n'abakene batishoboye, ndetse no
gukomeza urukundo n'ubuvandamwe hagati y'abagize umuryango wa Kisilamu. Niyo mpamvu
umuyisilamu ukora ibitunganye atanga aya maturo ku neza, yishimiye kuyatanga, kuko bituma abandi
bishima.
Igipimo fatizo cy'amaturo yo mu mitungo ni 2.5%, gikurwa mu mutungo wazigamwe nka Zahabu, Feza,
amafaranga, ibicuruzwa byagenewe kugura no kugurisha mu rwego rwo kubibyaza inyungu, igihe ibyo
byose byujuje igipimo runaka, kandi bikaba bimaze igihe kingana n'umwaka bihunitswe.
Amaturo kandi ategetswe utunze umubare runaka w'amatungo (Ingamiya, inka, n'ihene cyangwa se
intama), igihe ayo matungo arisha mu rwuri atagaburirwa na nyira yo.
Nanone amaturo ategetswe ku biva mu butaka nk'ibinyampeke, imbuto, amabuye y'agaciro n'indi mitungo
y'agaciro ibikwa mu butaka, igihe yujuje igipimo runaka.
INKINGI YA KANE: GUSIBA UKWEZI KWA RAMADHANI.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
نوﻘﺗﺗ
مﻛﻠﻌﻟ
مﻛﻠﺑﻗ
نﻣ
نﯾذﻟا
ﻰﻠﻋ
بﺗﻛ
ﺎﻣﻛ
مﺎﯾﺻﻟا
مﻛﯾﻠﻋ
بﺗﻛ
اوﻧﻣآ
نﯾذﻟا
ﺎﮭﯾأ
ﺎﯾ
﴾ "Yemwe
abemeye! Mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe abababanjirije, kugira ngo mugandukire
Allah."[Al Baqarat:183]
Ramadhani: Ni ukwezi kwa cyenda kwa buri mwaka dushingiye ku kirangaminsi cy'imboneko z'ukwezi (ari
naho hashingiwe ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku iyimuka ry'Intumwa y'Imana Muhamadi iva i
Maka ijya i Madina), kukaba ari ukwezi guhambaye kubayisilamu , kandi kukaba gufite umwanya wako
wihariye kuruta andi mezi agize umwaka. Gusiba uku kwezi kose ni imwe mu nkingi eshanu
z'ubuyisilamu.
Gusiba ukwezi kwa Ramadhani ni ukugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wiyiriza(wiyima) ibyo kurya no
kunywa ndetse no kugirana imibonano mpuzabitsina hagati y'abashakanye, n'ibindi wakora ukabarwa
nk'uwasiburutse guhera umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ukabyubahiriza amanywa yose y'uko
kwezi gutagatifu.
INKINGI YA GATANU: GUKORA UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU (Haji).
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
ﻼﯾﺑﺳ
ﮫﯾﻟإ
عﺎطﺗﺳا
نﻣ
تﯾﺑﻟا
ﺞﺣ
سﺎﻧﻟا
ﻰﻠﻋ
و
﴾ "Allah yategetse abantu gukora
umutambagiro mutagatifu (Hajji) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hajj), mu
by’ukuri, Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa."[Al-Im'rani: 97]Umutambagiro mutagatifu ukorwa
n'ubifitiye ubushobozi, akaba awutegetswe inshuro imwe mu buzima bwe. Ni ukugambirira gusura ingoro
ntagatifu n'ahantu hatagatifu i Maka kugira ngo uhakorere amasengesho runaka mu gihe runaka.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze umutambagiro mutagatifu, ndetse n'Intumwa
n'abahanuzi barawukoze. Allah yategetse Ibrahimu (Amahoro amubeho) ko ahamagarira abantu gukora
umutambagiro, nk'uko Allah yabivuzeho muri Qur'an Ntagatifu aho agira ati:﴿
قﯾﻣﻋ
ﺞﻓ
لﻛ
نﻣ
نﯾﺗﺄﯾ
رﻣﺎﺿ
لﻛ
ﻰﻠﻋو
ﻻﺎﺟر
كوﺗﺄﯾ
ﺞﺣﻟﺎﺑ
سﺎﻧﻟا
ﻲﻓ
نذأو
﴾ "Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana
bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda
yose."[AL HAJI: 27]
MENYAINKINGI Z'UKWEMERA.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabajijwe ku kwemera, maze aravuga
ati:(Ni ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, no kwemera igeno
rya Allah ry'ibyiza n'ibibi).Inkingi z'Ukwemera ni amasengesho n'ibikorwa byo ku mutima, bitegetswe
umuyisilamu wese, ndetse ntabwo ubuyisilamu bw'umuntu bwatungana atabanje kwemera izi nkingi,
ikaba ari nayo mpamvu ziswe Inkingi z'ukwemera.Naho itandukaniro riri hagati yazo n'iz'ubuyisilamu ni
uko iz'ubuyisilamu ari ibikorwa n'amasengesho bigaragara umuntu akoresha ingingo ze z'umubiri nko
kuvuga ubuhamya bwombi n'ururimi rwe, gusali, gutanga amaturo; naho inkingi z'ukwemera ni ibikorwa
n'amasengesho byo ku mutima umuntu yemerera mu mutima we. Urugero rwabyo ni nko kwemera Allah,
ibitabo bye n'Intumwa ze.
Igisobanuro cy'Ukwemera (Imani): Ni ukwemera udashidikanya ku mutima wemera Allah, abamalayika
be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi, no gukurikira
ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje yigisha ndetse no kubishyira mu ngiro; no
kubigaragaza ku rurimi rwawe nko kuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa
by'ukuri uretse Allah), gusoma Qur'an, gusingiza no gukuza Allah n'ibindi.
No gukoresha ingingo zigaragara nko gusali, gukora umutambagiro, gusiba,... ndetse n'ingingo
zitagaragara zerekeranye n'umutima nko gukunda Allah no kumutinya, kumwiringira, no kuba ariwe
uharirwa ibikorwa byose n'amasengesho.
Abamenyi b'inzobere basobanura Ukwemera (Imani) mu ncamacye muri aya magambo: Ni ukwemera ku
mutima, n'imvugo ku rurimi, no gushyira mu ngiro wifashishije ingingo z'umubiri. Uko kwemera
kwiyongera kubera ibikorwa byo kumvira Allah, kukanagabanuka kubera ibyaha.
Inkingi ya mbere: KWEMERA ALLAH
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
ﺎﺑ
bemeye Allah..."[A-Nuur: 62.]
اوﻧﻣآ
نﯾذﻟا
نوﻧﻣؤﻣﻟا
ﺎﻣﻧإ
﴾ "Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi
Kwemera Allah bisobanuye kumwemera we wenyine rukumbi mu kuba ari we Nyagasani wenyine, mu
kuba ari we ukwiye guharirwa amasengesho wenyine, no mu kuba amazina ye n'ibisingizo bye abyihariye
wenyine. Ibi bikaba bikubiyemo ibi bikurikira:
Kwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu ariho
Kwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we Nyagasani, Umutunzi wa buri kintu, Umuremyi wa buri kintu,
n'ubeshejeho buri kintu, n'Umugenga wa gahunda za buri kintu.
Kwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we ukwiye guharirwa amasengesho, ntawe abangikanye nawe
muri yo: Nk'iswala, ubusabe, guhiga (Nadh'ri), kubaga, gusaba inkunga, gusaba ubuhungiro, n'andi moko
atandukanye y'amasengesho (Ibadat).
Kwemera amazina ya Allah ya Allah meza n'ibisingizo bye bihebuje we yivuzeho ndetse n'Intumwa ye
(Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikayamuvugaho, no guhakana ibyo Allah yahakanye ko bitamukwiye
cyangwaseIntumwayebyabamumazinacyangwaseibisingizo.NokwemerakoamazinayaAllah
n'ibisingizobyearintamacyemwabyuzuyekandibitunganye,nokwemerakoAllahntawebahwanye
kandiniweUwumvabihebuje,Ubonabihebuje.
Inkingiyakabiri:KWEMERAABAMALAYIKA
AllahNyir'icyubahiroaragiraati:﴿ دﻣﺣﻟا رطﺎﻓ تاوﺎﻣﺳﻟا ضرﻷاو لﻋﺎﺟ ﺔﻛﺋﻼﻣﻟا ﻼﺳر ﻲﻟوأ ﺔﺣﻧﺟأ ﻰﻧﺛﻣ ثﻼﺛو عﺎﺑرو دﯾزﯾ ﻲﻓ قﻠﺧﻟا
ﺎﻣ ءﺎﺷﯾ نإ ﷲ ﻰﻠﻋ لﻛ ءﻲﺷ رﯾدﻗ ﴾"Ishimwen’ikuzobyuzuyebikwiyeAllah,Umuhanziw’ibireren’isi,wagize
abamalayikaIntumwazifiteamababaabiri,atatucyangwaane.Yongeraibyoashakamubyoarema.Mu
by’ukuriAllahniUshoborabyose."[Fatwir:1]
Twemerakoabamalayikaari ibiremwabitagaragara,kandikoariabagaragubaAllahyaremyemurumuri,
ndetseabaremanakumwumviranokumwicishahobugufi imbereye.
Ni ibiremwabihambaye,ntawashoborakumenyaimbaragazabyon'umubarewabyousibyeAllah,kandi
naburiumwemuriboafiteamazinaye,n'imiterereye,n'ibyoashinzweAllahyamuhaye.Muriboharimo
MalayikaDjibril (amahoroyaAllahamubeho)ushinzwekuzaniraIntumwazaAllahubutumwaakuyekwa
Allah.
Inkingiyagatatu:KWEMERAIBITABO
AllahNyir'icyubahiroaragiraati:﴿ اوﻟوﻗ ﺎﻧﻣآ ﺎﺑ ﺎﻣو لزﻧأ ﺎﻧﯾﻟإ ﺎﻣو لزﻧأ ﻰﻟإ مﯾھارﺑإ لﯾﻋﺎﻣﺳإو قﺎﺣﺳإو بوﻘﻌﯾو طﺎﺑﺳﻷاو ﺎﻣو ﻲﺗوأ
ﻰﺳوﻣ ﻰﺳﯾﻋو ﺎﻣو ﻲﺗوأ نوﯾﺑﻧﻟا نﻣ مﮭﺑر ﻻ قرﻔﻧ نﯾﺑ دﺣأ مﮭﻧﻣ نﺣﻧو ﮫﻟ نوﻣﻠﺳﻣ ﴾"(YemweBayisilamu)muvugemuti “Twemeye
Allahn’ibyotwahishuriwe,n’ibyahishuriweAburahamu(Ibrahimu), Ishimayeli (Ismail), Isaka(Is’haq),
Yakobo(Yaqub)n’urubyarorwe, ibyahishuriweMussa, ibyahishuriweYesu(Issa)ndetsen’ibyahishuriwe
abahanuzibiturutsekwaNyagasaniwabo.Ntan’umwetuvanguramuribokandiniWetwicishaho
bugufi.”[AlBaqarat:136]
NiukwemerantagushidikanyakoibitabobyosebyavuyemuijuruariamagamboyaAllah.
KandikobyahishuwebiturutsekwaAllahNyir'ubutagatifuabihishuriyeIntumwazemukurikugaragara
ngozibigezekubagaragube.
KandikoAllahNyir'ubutagatifuubwoyoherezagaIntumwayeMuhamadi (Imanaimuheamahoro
n'imigisha)kubantubose,amategekoyamuhayeyasimbuyeandimategekoyayabanjirije,ndetsena
Qur'anntagatifuayisimbuzaibindibitabobyayibanjirije.KandiAllahyishingiyekuzarindaiyiQur'an
ntagatifukubayavangirwacyangwasengoihindurwe,ahoyagizeati:﴿ ﺎﻧإ نﺣﻧ ﺎﻧﻟزﻧ رﻛذﻟا ﺎﻧإو ﮫﻟ نوظﻓﺎﺣﻟ ﴾"Mu
by’ukurini twetwahishuyeurwibutso(Qur’an),kandi rwoseninatwetuzarurinda."[Al-Hijr:9].Kuberako
Qur'anntagatifuaricyogitabocyanyumamubitaboAllahyoherejekubantu,n'IntumwayeMuhamadi
(Imanaimuheamahoron'imigisha)niyontumwayanyumayasozerejeizindi,n'idini ry'ubuyisilamuni ryo
diniAllahyahitiyemoabantukuzagezakumunsiw'imperuka.AllahNyir'ubutagatifuaragiraati:﴿ نإ نﯾدﻟا دﻧﻋ
ﷲ مﻼﺳﻹا ﴾"Muby’ukuri idini (ry’ukuri) imbereyaAllahni Isilamu..."[Al-Im'rani:19]
IbitabobyaturutsemuijuruAllahyatubwiyemugitabocyegitagatifuni ibibikurikira:
Qur'anntagatifuyamanuriweIntumwaMuhamadi (Imanaimuheamahoron'imigisha)
Tawurati:AllahyamanuriyeIntumwayeMussa(AmahoroyaAllahamubeho)
Injiili (Ivanjili):AllahyamanuriyeIntumwayeIssa(AmahoroyaAllahamubeho)
A-Zabuuri:AllahyamanuriyeIntumwayeDawuudi (AmahoroyaAllahamubeho)
Swuhufi Ibrahim:AllahyamanuriyeIntumwayeIbrahim(AmahoroyaAllahamubeho)
Inkingiyakane:KWEMERAINTUMWA.
AllahNyir'icyubahiroaragiraati:﴿ دﻘﻟو ﺎﻧﺛﻌﺑ ﻲﻓ لﻛ ﺔﻣأ ﻻوﺳر نأ اودﺑﻋا ﷲ اوﺑﻧﺗﺟاو توﻏﺎطﻟا ﴾"Kandi rwoseburimuryango
(umat)twawoherejemoIntumwa(kugirangoibabwireiti)“NimusengeAllah(wenyine)kandimwirinde
(kugaragira) ibigirwamana."[A-Nah'li:36]
NiukwemerantagushidikanyakoAllahyohererejekuriburimuryangow'abantuIntumwaibahamagarira
kugaragiraAllahwenyineudafiteuwoabangikanyenawe,noguhakanaibindibyosebigaragirwamu
cyimbocye,Nyir'ubutagatifu.
Nokwemerakoizontumwazosezariabantub'igitsinagabo,b'abagaragubaAllah,kandikobari
abanyakuribizewe,batinyaAllahkandib'inyangamugayo,bayoboraabantundetsenabobayobotse.
Allahyabashyigikirijeibimenyetson'ibitangazabigaragazaukurikwabo,kandibosebasohojeubutumwa
nk'ukobabuhawe,kandibosebarikukurikugaragaranokumuyoborousobanutse.
Ubutumwabwaboboseuhereyekuwambereukagezakuwanyumabwaribuhuriyekuishingirory'idini
ari ryoryokugaragiraImanaimwerukumbiNyir'ubutagatifumumasengeshonokutamubangikanya.
Inkingiyagatanu:KWEMERAUMUNSIW'IMPERUKA.
AllahNyir'icyubahiroaragiraati:﴿ ﷲ ﻻ ﮫﻟإ ﻻإ وھ مﻛﻧﻌﻣﺟﯾﻟ ﻰﻟإ موﯾ ﺔﻣﺎﯾﻘﻟا ﻻ بﯾر ﮫﯾﻓ نﻣو قدﺻأ نﻣ ﷲ ﺎﺛﯾدﺣ ﴾"Allah!Ntayindi
manaikwiyegusengwamukuriuretseWe.Rwoseazabakoranyirizahamwekumunsiw’imperuka
udashidikanywaho.NonesenindewavugaukurikurushaAllah?"[A-Nisa-u:87]
Ni ukwemera kuzira gushidikanya ibifitanye isano n'umunsi w'imperuka byose, byaba ibyo Allah
Nyir'ubutagatifu yatubwiye ubwe mu gitabo cye gitagatifu, cyangwa se ibyo twabwiwe n'Intumwa ye
Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), nko gupfa k'umuntu, kuzuka kwe, kuvuganirwa, umunzani,
ibarura, ijuru n'umuriro n'ibindi twabwiwe bizaba ku munsi w'imperuka.
Inkingi ya gatandatu: KWEMERA IGENO RY'IBYIZA N'IBIBI.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
ردﻘﺑ
هﺎﻧﻘﻠﺧ
ءﻲﺷ
twagennye (igeno ryacyo)."[Al Qamar: 49]
لﻛ
ﺎﻧإ
﴾ "Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero
Ni ukwemera ko ibiba byose ku biremwa muri ubu buzima bw'iyi si, biri mu bumenyi bwa Allah no mu
igeno rye, no mu migambi ye we wenyine udafite uwo babangikanye, kandi ko iri geno ryanditse mbere
y'iremwa ry'umuntu, kandi ko umuntu afite ubushake n'amahitamo, ndetse ko mu kuri ari we ukora
ibikorwa bye, ariko ibyo byose ntibiri hanze y'ubumenyi bwa Allah n'ugushaka kwe ndetse n'amahitamo
ya Allah Nyir'ubutagatifu.
Bityo kwemera igeno kubakiye ku nzego enye ari zo izi zikurikira:
Urwa mbere: Kwemera ubumenyi bwa Allah buhetuye buri kintu.
Urwa kabiri: Kwemera ko Allah yanditse ibiriho n'ibizabaho kugeza ku munsi w'imperuka.
Urwa gatatu: Kwemera ko ubushake bwa Allah n'ubushobozi bwe bwuzuye busohora kuri buri kintu; bityo
icyo ashatse ni cyo kiba, n'icyo adashatse ntikiba.
Urwa kane: Kwemera ko Allah ari we waremye buri kintu, nta wamufashije muri uku kurema.
MENYAKWISUKURA(UDHU).
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
نﯾرﮭطﺗﻣﻟا
بﺣﯾو
نﯾﺑاوﺗﻟا
بﺣﯾ
ﷲ
نإ
﴾ "...Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza
akanakunda abisukura."[Al Baqarat: 222]Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze
iti:(Wisukure [Udhu] nk'uko ubonye nisukura)Mu bigaragaza ubuhambare bw'Iswala ni ukuba Allah
yarategetse kwisukura mbere yayo, ndetse isuku yayigize kimwe mu by'ingenzi bituma Iswala yakirwa.
Bityo isuku ni rwo rufunguzo rw'Iswala, no kwiyumvisha ibyiza byayo nibyo bituma umutima ukumbura
gusali.Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:(Isuku ni igice cy'ukwemera...
n'iswala ni urumuri).Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) na none yaravuze iti:(Uwisukura
(Udhu) agatunganya isuku ye, bimuhanaguraho amakosa ye yakoze n'ingingo ze z'umubiri)
Bityo umugaragu akegera Nyagasani we yiyejeje, yisukuye isuku igaragara n'isuku itagaragara, ukayikora
uyeguriye Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, ukurikiza umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro
n'imigisha).
Ibituma isuku (Udhu) iba itegeko:
1-Iswala iyo ari yo yose yaba iy'itegeko cyangwa iy'umugereka.
2-Gukora umuzenguruko (Twawaaf) kuri Al Kaabat.
3-Gufata umus'hafu (Qur'an).
Nkora isuku (Udhu), nkanoga amazi asukuye.
Amazi asukuye: Ni amazi yose amanuka mu kirere, cyangwa ava mu butaka, akaba yagumye kuri
kamere yayo; atahindutse kuri kimwe mu bintu bitatu: Ibara, uburyohe, impumuro; ngo habe hari
icyayakuye kuri kamere yayo yo kuba asukuye.
Menya uburyo bwo Kwisukura (Udhu).
Intambwe ya mbere: Kugira umugambi, n'igicumbi cyawo ni ku mutima. Naho igisobanuro cyawo ni
ukwiyemeza gukora igikorwa cyose kikwegereza kwa Allah.
Intambwe ya kabiri: Gukaraba ibiganza byombi.
Intambwe ya gatatu: Kujuguta amazi.
Kujuguta amazi: Ni ukuyashyira mu kanwa, ukayajuguta, warangiza ukayacira.
Intambwe ya kane: Gushoreza amazi.
Gushoreza amazi: Ni ukuyashoreza mu izuru kugeza ahashoboka;
gusohora ibiri mu izuru hanyuma ukabipfuna.
Intambwe ya gatanu: Gukoraba mu buranga.
imbibi z'uburanga
Uburanga :ni igice cyo ku mutwe cy'imbere kigaragarira buri wese bahuye
Naho mu bugari : ni uguhera ku gutwi kumwe ugera ku kundi.
Naho mu burebure :ni hagati y'aho umusatsi wo mu ruhanga ugarukira kugera munsi y'akananwa.
Gukaraba mu buranga bikusanyiriza hamwe n'ibiri ku bice by'uburanga nk'ubwanwa n'ubundi bwoya.
Bwaba ubwoya bumera hafi y'amatwi,
N'ubumera imbere mu matwi.
Gukaraba mu buranga bikusanyiriza hamwe ubwanwa bwaba bugufi cyangwa burebure.
Intambwe ya gatandatu: Gukaraba amaboko yombi, uhereye ku mitwe y'intoki ukageza mu nkokora.
N'inkokora ni hamwe mu ngingo umuntu ategetswe gusukura igihe akaraba amaboko.
Intambwe ya karindwi: Guhanagura inshuro imwe umutwe wose n'amatwi ukoresheje ibiganza byombi.
Uhereye mu ruhanga aho umusatsi ugarukira, ugakomeza ugana mu irugu, hanyuma ukabigarura.
Hanyuma ukinjiza intoki ebyiri za mukubita rukoko mu matwi.
Naho ibikumwe byombi ukabinyuza inyuma y'amatwi n'imbere habyo.
Intambwe ya munani: Gukaraba amaguru yombi, uhereye ku mano ugana ku tubumbankore. Kandi
gukaraba ku tubumbankure byinjira mu gukaraba ibirenge kw'itegeko.
Utubumbankore ni utugufa tubiri duhinguka inyuma ku birenge.
Isuku (Udhu) yangirika kubera ibi bikurikira:
1-Gusohokwamo n'ikinyuze muri imwe mu nzira ebyiri (iy'imbere n'iy'inyuma); nk'inkari, amabyi, umusuzi,
amavangingo aturuka mu gitsina aterwa no kwifuza cyane imibonano (Maniyu), n'aturuka mu gitsina igihe
habaye nko guterura ibintu biremereye cyangwa se nyuma yo kwihagarika ariko atari inkari (Madhiyu).
2-Guta ubwenge kubera ibitotsi byinshi, cyangwa se guta ubwenge kubera gukoresha ibiyobyabwenge,
cyangwa gusara.
3-Buri icyo ari cyo cyose gituma isuku iba itegeko nk'ijanaba (nyuma y'imihango mpuzabitsina, kwirotera),
imihango y'igitsinagore, n'ibisanza.
Iyo umuntu avuye mu bwiherero aba ategetswe kwisukura umwanda akoresheje amazi meza ibi nibyo
byiza, cyangwa ikindi kitari amazi ariko gisukuye cyakuraho umwanda, nk'ibuye, ibibabi cyangwa
impapuro, ibitambaro n'ibindi nkabyo. Bigakorwa inshuro eshatu cyangwa se zirenzeho hakoreshejwe
ikintu cyemewe gukoreshwa kandi gisukuye.
GUHANAGURAKHOFU(ibimeze nk'amasogisi bikoze mu
ruhu) N'AMASOGISI.
Igihe umuntu yambaye Khofu cyangwa se amasogisi, biremewe kubihanagura, utiriwe ukaraba ibirenge
ku mabwiriza akurikira:
1-Kuba wabyambaye ubanje kwisukura isuku yuzuye, ukora wiyuhagira cyangwa se utawaza (Udhu),
harimo isuku yo ku maguru.
2-Kuba yabyambaye nabyo bisukuye, bidafite umwanda.
3-Kubihanagura mu gihe ntarengwa cyagenwe.
4-Kuba bikomoka mu buryo bwemewe, atari ibyibano cyangwa se byambuwe ba nyirabyo.
Khofu : ziba zikoze mu ruhu rworoshye n'ibindi bimeze nkarwo, n'ibindi bimeze nk'inkweto byambarwa
mubirenge.
amasogisi : aba akoze mu bitambaro cyangwa se ubudodo n'ibindi nkabyo.
Ubugenge buri mu itegeko ryo guhanagura Khofu.
Ubugenge buri mu itegeko ryo guhanagura Khofu, ni mu rwego rwo korohereza abayisilamu baba
bagowe no kuziyambura cyangwa se kwiyambura amasogisi ngo bakarabe ibirenge by'umwiharo mu bihe
by'itumba n'imbeho nyinshi, cyangwa se bari ku rugendo.
Igihe ntarengwa cyo guhanagura amasogisi.
Ku muntu utari ku rugendo (uri aho atuye): Ni umunsi umwe, amanywa n'ijoro (amasaha 24).
Naho k'uri ku rugendo: Ni iminsi itatu, amanywa n'ijoro (amasaha 72).
Kubara iyo minsi bitangira guhera ku nshuro ya mbere uhanaguye Khofu cyangwa se amasogisi nyuma
y'impamvu ituma wisukura.
Uburyo guhanagura Khofu n'amasogisi bikorwamo:
1-Utosa ibiganza byombi.
2- Unyuza ikiganza hejuru y'ikirenge (iturutse ku mano ugana hasi ku murundi).
3-Ikiganza cy'iburyo ugihanaguza ikirenge cy'iburyo, naho icy'ibumoso ukagihanaguza ikirenge
cy'ibumoso.
Ibyangiza guhanagura ku masogisi na Khofu .
1-Icyo ari cyo cyose gituma koga biba itegeko (twabibonye hejuru).
2-Kuba igihe ntarengwa cyo guhanagura cyarangiye.
KOGA.
Iyo umugabo agiranye imibonano n'umugore, cyangwa se hakagira amavangingo amusohokamo kubera
kwifuza imibonano (Maniyu) yaba ari maso cyangwa aryamye, icyo gihe koga kuri we biba bibaye itegeko
kugira ngo ashobore gukora isengesho, cyangwa kuba yakora ibindi asabwa gukora abanje kwisukura. Ni
nkuko ku mugore iyo yisukuye avuye mu mihango cyangwa se ibisanza, agomba koga mbere y'uko akora
iswala cyangwa se ngo akore ibindi asabwa gukora abanje kwisukura.
Uburyo bwo Koga ni ubu bukurikira:
Umuyisilamu yoga akwiza amazi ku mubiri we wose, mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo kujuguta
amazi no kuyashoreza. Iyo amaze gukwiza amazi umubiri we wose, umwanda uba umushizeho, ndetse
aba amaze no kwisukura.
Umuntu utarisukura abujijwe ibi bikurikira:
1-Gukora amasengesho(aswalat).
2-Gukora umuzenguruko (Twawaaf) kuri Al Kaabat.
3-Kwicara mu musigiti igihe kirekire, ariko biremewe igihe utambuka gusa.
4-Gufata Mus'haf (Qur'an).
5-Gusoma Qur'ani.
KWISUKURA HAKORESHEJWEIGITAKA (A-TAYAMUM).
Iyo umuyisilamu atabonye amazi yisukuza, cyangwa se atabasha gukoresha amazi kubera uburwayi
n'ibindi akaba atinya ko igihe cy'iswala cyamutambukaho, icyo gihe yifashisha itaka mu gushaka isuku.
Uburyo bikorwa: Akubita ibiganza bye byombi ku butaka inshuro imwe, yarangiza akabihanaguza mu
buranga bwe no ku biganza bye gusa. Ariko iryo taka ashyizeho ibiganza rigomba kuba risukuye.
kwisukuza itaka (Tayamum) byangizwa n'ibi bintu bikurikira:
1-Ibyangiza isuku y'amazi byangiza isuku y'itaka.
2-Iyo amazi abonetse mbere yo kugira igikorwa ukora cyo kwiyegereza Allah cyagusabaga kwisukura.
MENYAISWALA.
Allah yategetse umuyisilamu gusenga iswala eshanu buri munsi amanywa n'ijoro, ari zo: Al Faj'ri,
A-Dhuh'ri, Al Asr, Al Magh'rib, Al Isha-i.
Uburyo bwo kwitegura iswala.
Iyo igihe cy'Iswala kigeze, umuyisilamu arisukura akivanaho umwanda waba muto cyangwa se munini.
Umwanda munini: Ni umwanda utuma koga ku muyislamu biba itegeko.
Naho umwanda muto: Ni umwanda utuma kwisukura (Udhu) ku muyisilamu biba itegeko.
Umuyisilamu asali yambaye imyambaro isukuye, ndetse agasalira ahantu hasukuye hatari imyanda,
kandi akambara akikwiza ntagaragaze ahafatwa nk'ubwambure ku mubiri we.
Igihe cyo gusali Umuyisilamu arimba mu myambaro imukwiriye, imwambitse umubiri we, bikaba
bitemewe ku mugabo kugaragaza igice kiri hagati y'umukondo n'amavi.
Ku mugore ategetswe kwambika umubiri we wose agasigaza uburanga bwe n'ibiganza bye.
Umuyisilamu igihe ari gusali ntavuga usibye amagambo yemerewe kuvuga mu iswala, kandi araceceka
agatega amatwi uyoboye Iswala (Imamu), ntahindukira ngo arebe ku ruhande igihe ari gusali, ndetse
atanashoboye kuvuga amagambo akoreshwa mu iswala, icyo gihe yasingiza Imana akanayitagatifuza
kugeza arangije iswala ye. Ariko ni ngombwa kuri we kwihutira kwiga uko basali ndetse n'amagambo
akoreshwa mu iswala.
Menya Iswala.
Intambwe ya mbere: Ni ukugira umugambi (Niyat) wo gukora iswala utegetswe gukora, kandi igicumbi
cy'umugambi ni mu mutima.
Nyuma y'uko maze kwisukura (Udhu), nerekera aho abayisilamu berekera igihe bari gusali (Qib'lat), kandi
nkasali mpagaze igihe mbishoboye.
Intambwe ya kabiri: Nzamura amaboko yanjye nkayageza ahareshya n'intugu mvuga nti: ALLAHU
AKBAR (Imana isumba byose), ngambiriye gutangira gusali.
Intambwe ya gatatu: Nsoma ubusabe ntangiza iswala, bumwe muri bwo ni:(SUB'HAANAKA ALLAHUMA
WABIHAMDIKA WATABAARAKASMUKAWATA'AALADJADUKAWALAAILAAHAGHAYRUKA:
Ubutagatifu ni ubwawe Nyagasani Mana, na buri shimwe rikwiye wowe! Hakuzwe izina ryawe
n'icyubahiro cyawe gihimbazwe, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse wowe).Intambwe
ya kane: Nikinga kuri Allah ngo andinde Shitani wavumwe, ngira nti:(A-U-'DHUBILLAHI MINA
SHAYTWAANI RAJIIMI: Nikinze ku Mana ngo indinde Shitani wavumwe.)Intambwe ya gatanu: Nsoma
Suratul Fatihat, kuri buri gice cy'iswalat (rakat), ari yo iyi ikurikira:﴿
1
)
Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi (1).
2
) Ku izina rya Allah ,
) Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani
w’ibiremwa byose (2).
3
wo ku munsi w’imperuka (4).
نﻣﺣرﻟا
) Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi (3).
5
) Umwami w’ikirenga
) Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine)
twiyambaza (5).
7
) Tuyobore inzira igororotse (6).
)﴾. Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye (7).
Nyuma yo gusoma Suratul Fatihat, nsoma imirongo yo muri Qur'an ntagatifu inyoroheye nafashe mu
mutwe mu gice cya mbere (rakat) n'icya kabiri gusa muri buri swalat. Ariko ibi ntabwo ari itegeko, uretse
ko kubikora ubibonera ibihembo bihambaye.
Intambwe ya gatandatu: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBARU: Imana isumba byose), hanyuma
nkunama kugeza ubwo umugongo wanjye uba uringaniye n'amaboko yanjye afashe ku mavi ariko intoki
zitandukanye, maze nkavuga nti: (SUB'HAANA RABIYAL ADHWIIM: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani
uhambaye).
Intambwe ya karindwi: Nunamuka mvuga aya magambo (SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU: Allah
yumva uyishimiye), nzamura amaboko nkayareshyeshya n'intugu, iyo maze guhagarara neza ndavuga
nti; (RABBANAA WA LAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye iishimwe).
Intambwe ya munani: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose), nkubama hasi
(sujuud) n'amaboko yanjye, hamwe n'amavi yanjye, n'ibirenge, n'uruhanga ndetse n'izuru, igihe
ncyubamye nkavuga nti: (SUB'HAANA RABBIYAL A'ALAA: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye
w'ikirenga).
Intambwe ya cyenda: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBAR), nuko nkubamuka kugeza ubwo
umugongo wanjye ugororoka, nicariye ikirenge cy'ibumoso, naho icy'iburyo nkishinze ku mano, nkavuga
nti: (RABBI GH'FIR LII: Nyagasani wanjye mbabarira).
Intambwe ya cumi: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBAR), nkongera nkubama indi nshuro nk'uko
nabigenje ku kubama bwa mbere.
Intambwe ya cumi na rimwe: Ndubamuka nkahagarara mvuga (ALLAHU AKBAR), maze ibindi bice
(rakat) by'iswala bisigaye, nkabikora nk'uko iki nkikoze(igice cya mbere).
Nyuma y'igice (rakaat) cya kabiri cy'iswala ya Adhuhuri, al as'ri, al magh'rib na Al Isha, ndicara nkavuga
ubuhamya bwa mbere, ari bwo:(A-TAHIYAATU LILAHI, WA SWALAWAATU WA TWAYYIBAATU,
A-SALAAMU ALAYKA AYYUHA NABIYYU WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUHU, A-SALAAMU
ALAYNA WAALAIBADILAHI SWALIHIINA. ASH'HADU ANLA ILAHA ILALLAHU WA ASH'HADU ANA
MUHAMADANABDUHUWARASULUHU: Indamutso n'imigisha ndetse n'ibyiza byose ni ibya Allah.
Amahoro ya Allah, impuhwe ze n'imigisha ye bibe kuri wowe yewe ntumwa y'Imana; amahoro y'Imana
abe kuri twe ndetse abe no ku bagaragu bayo bakora ibyiza. Ndahamya ko ari nta yindi mana ikwiye
gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi (ALLAH), nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu
w'Imana akaba n'Intumwa yayo).Hanyuma ngahaguruka nkora igice (rakaat) cya gatatu.Nyuma y'igice
(rakaat) cya nyuma muri buri swalat, ndicara ngasoma ubuhamya bwa nyuma bugira buti:(A-TAHIYAATU
LILLAHI, WA SWALAWAATU WA TWAYYIBAATU, A-SALAAMU ALAYKA AYYUHA NABIYYU WA
RAHMATULLAHI WA BARAKATUHU, A-SALAAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHIINA.
ASH'HADU ANLA ILAHA ILALLAHU WA ASH'HADU ANA MuhamadiAN ABDUHU WA RASULUHU:
Indamutso n'imigisha ndetse n'ibyiza byose ni ibya Allah. Amahoro ya Allah, impuhwe ze, n'imigisha ye
bibe kuri wowe yewe ntumwa y'Imana; amahoro y'Imana abe kuri twe ndetse abe no ku bagaragu bayo
bakora ibyiza. Ndahamya ko ari nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi
(ALLAH), nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu w'Imana akaba n'Intumwa yayo. “Nyagasani Mana,
hundagaza impuhwe zawe kuri Muhamadi no ku muryango wa Muhamadi, nk'uko wazihundagaje kuri
Ibrahimu no ku muryango wa Ibrahimu. Mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa, Nyir'ugusingizwa. Mana
hundagaza imigisha yawe kuri Muhamadi no ku muryango wa Muhamadi nk'uko wayihundagaje kuri
Ibrahimu no ku muryango wa Ibrahimu, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa, Nyir'icyubahiro".
Intambwe ya cumi na kabiri: Nyuma yaho mpindukira iburyo bwanjye nkavuga nti: "ASSALAM ALAYKUM
WARAHMATULLAH: Amahoro n'impuhwe bya Allah bibe kuri mwe", narangiza nkahindukira n'ibumoso
nkavuga nti: "ASSALAM ALAYKUM WARAHMATULLAH: Amahoro n'impuhwe bya Allah bibe kuri mwe".
ngambiriye gusoza iswala, ubwo nkaba nsoje iswala.
KWAMBARAWIKWIJE(HIJAABU) KU MUYISILAMUKAZI.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿
﴾ "Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n’abagore
b’abemeramana bambare imyambaro yabo bikwize; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk’abagore
biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi."[Al Ahzab:
59]Allah yategetse umugore w'umuyisilamukazi kwambara yikwije, agahisha ubwambure bwe n'umubiri
we wose, yirinda kubonwa n'abagabo badafitanye isano ryo mu muryango; ibyo akabikora yambara
imyambaro imenyerewe mu gihugu cye. Ntiyemerewe gukuramo uwo mwambaro we, cyeretse igihe ari
imbere y'umugabo we cyangwa se imbere y'abandi baziririjwe kumurongora mu buryo bwa burundu, ari
bo aba bakurikira:[Se gukomeza uzamuka (sekuru...), umuhungu we gukomeza umanuka (umwuzukuru
we...),basewabo,banyirarume,musazawe,umwisengenezawe,umuhunguwamukuruwecyangwa
murumunawe,umugabowanyina,sebukweugakomezauzamuka(sewasebukwe,...)umuhungu
w'umugabowe(abereyemukase)ugakomezaumanuka,musazawebonseibererimwe(kabonen'iyo
bababadahujeisanory'amaraso),umugabow'uwamwonkeje.Kandiababujijwekumurongorakubera
isanory'amarasoninabobabujijwekumurongorakuberaisanoryokonka].
Ibyoumuyisilamukaziagomba kwitwararikamumambaroyemuibyo:
Icyambere:Kwikwizaumubiriwose.
Icyakabiri:Kubaimyambaroyambayeyayambayeatagamijekwitaka.
Icyagatatu:Kubaimyambaroyeitaboneranakuburyoigaragazazimwemungingoz'umubiriwe.
Icyakane:Kubaimyambaroyeitamufasheahubwoimurekuye.
Icyagatanu:Kutiteraimibavun'ibindibihumura.
Icyagatandatu:Kubaimyambaroyambayeidasan'iy'abagabo.
Icyakarindwi:Kubaimyambaroyambayeidasan'iyambarwan'abatariabayisilamukazibambaraigihebari
mumasengeshoyabon'iminsimikuruyabo.
IBIMENYETSOBIRANGAUMWEMERAMANA.
AllahNyir'icyubahiroaragiraati:﴿
"Muby’ukuriabemeramananyabonibabandi iyoAllahavuzwe, imitimayaboikangarana,banasomerwa
amagamboyeakabongereraukwemera;kandibakiringiraNyagasaniwabo(wenyine)".[AlAnfaal:2]
Abaumunyakurimumvugoze,kandintabeshya.
Yubahirizaisezeranoyatanze.
Ntarangwan'intonganyanokurengeramumakimbirane.
Yubahirizaindangizo.
Yifurizaumuvandimwewew'umuyisilamuibyoyiyifuriza.
Agiraubuntu.
Agiriranezaabandi.
Yungaisanon'ubuvandimweby'umuryango.
Anezezwan'igenoryaAllahakanashimiramubihebyebyoseyabamubihebyizan'ibibi.
Arangwanokugiraisoni.
Arangwanokugiriraimpuhweibiremwa.
Umutimaweubaucyeye,uzirainzangano,amashyari,n'ingingozeazirindakugiriranabiabandi.
Ababariraabandi.
NtaryaRibaa(inyongerakunguzanyo),ntanakorananayo.
Ntasambana.
Ntanywainzoga.
Abaniranezaabaturanyibe.
Yirindaamahugun'ubuhemu.
Ntiyibantanariganya.
Yumviraababyeyibe,n'ubwobabaatariabayisilamu,akabumviraigihecyosemubyiza.
Areraabanabeabatozaibyiza,akabategekaibyoamategekoabategeka,akababuzaibibin'ibizira.
Yirindaibikorwabimusanishan'abatariabayisilamumumasengeshoyabon'indimigenzoyaboibaranga
ikanabatandukanyan'abandi.
UMUNEZEROWANJYEURIMUIDINIRYANJYE
RY'UBUYISILAMU.
AllahNyir'icyubahiroaragiraati:﴿
نوﻠﻣﻌﯾ﴾"Ukozeibitunganye,yabauw’igitsinagabocyangwauw’igitsinagore,kandiakabaari
umwemeramana,rwosetuzamuhaubuzimabwiza,ndetsetuzabagororeraibihembobyabobyizakurusha
ibyobakoraga."[A-Nahl:97]Mubiteraibyishimon'umunezeromumutimaw'umuyisilamuniukubayihuza
naNyagasaniwentamuhuza, mubaziman'abapfuyecyangwaseibigirwamana,kuberakoAllahyavuze
mugitabocyegitagatifukoaribugufiy'abagaragubeigihecyose,arabumva,kandiakakiraubusabe
bwabonkukoyabivuzeagiraati:﴿ ﻟ
نودﺷرﯾ﴾"Kandiabagaragubanjyenibagiraicyobakumbazaho(yeweMuhamadi),(uzabasubizeuti)mu
by’ukurinjyendihafiyabo,nsubizaubusabebw’usabaigiheansabye.Bityo,nibanyumvirebananyizere
kugirangobayoboke."[AlBaqarat:186.]AllahNyir'ubutagatifukandiyadutegetsegusaba,ndetseabigira
kimwemubikorwabihambayebitumatumwiyegerezaahoyagizeati:﴿ ﴾"Kandi
Nyagasaniwanyuyaravuzeati “Nimunsabe,ndabasubiza...”[Ghafir:60],Bityoumuyisilamuutunganye
igihe cyose aba akeneye Nyagasani we, no guhora amusaba,anamwiyegereza mu bikorwa
n'amasengesho bitandukanye.
Allah yadushyize ku isi ku mpamvu n'ubugenge buhambaye, ntiyaturemye nta mpamvu; iyo mpamvu nta
yindi ni ukumugaragira wenyine tutamubangikanya. Yanaduhaye idini rituma tumwiyegereza, rikusanyije
ibintu byose, rishyiraho gahunda yose y'ubuzima bwite n'ubwa rusange. Kubera ryo, yabungabunze
iby'ingenzi muri ubu buzima kuruta ibindi, ari byo: Kurinda imyemerere (Idini), ubuzima bwacu, icyubahiro
cyacu, imitekerereze mizima yacu, n'imitungo yacu. Bityo uzabaho yubahiriza amategeko y'iri dini,
yitandukanya n'ibyo ryamubujije, azaba arinze ibi bya ngombwa mu buzima, maze abeho atekanye,
n'umunezero nta gushidikanya.
Isano ry'umuyisilamu na Nyagasani we rirakomeye, kuko rimuha ituze n'amahoro y'umutima, no kumva
atekanye ndetse yishimye, no kumva igihe cyose ari kumwe na Nyagasani we, kandi amurinze ndetse
afasha umugaragu we w'umwemeramana. Allah aragira ati:﴿
umukunzi wa ba bandi bemeye; abakura mu mwijima (w’ubuhakanyi) abaganisha mu rumuri
(rw’ukwemera)..."[Al Baqarat: 257]
ﷲ
﴾ "Allah ni
Iri sano rihambaye ni isano ritagaragara rituma umwemeramana abaho mu ngabire kubera kugaragira
Nyir'impuhwe we, ndetse akanagira amatsiko yo kuzahura nawe, maze akabaho mu munezero no mu
buryohe bw'ukwemera.
Ubu buryohe nta washobora kuvuga uko bumeze cyeretse wawundi wamaze kubusogongera akora
ibikorwa byo kumvira Allah, anitandukanya n'ibyo yamubujije. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana Muhamadi
(Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:(Yamaze gusogongera ku buryohe bw'ukwemera, wa wundi
uzashimishwa n'uko Allah ari we Nyagasani we, n'ubuyisilamu ari ryo dini rye, na Muhamadi ari we
ntumwa ye).
Nibyo! Iyo umuntu yiyumvamo ko igihe cyose ari imbere y'umuremyi we, akamumenya yifashishije
amazina ye n'ibisingizo bye bihebuje, akamugaragira nkaho amuri imbere, ibikorwa bye n'amasengesho
ye akabyegurira Allah, nta wundi ashaka uretse Allah Nyir'ubutagatifu, abaho ubuzima bw'umunezero
n'iherezo rye ku munsi w'imperuka rikazaba ryiza.
N'ubwo byaba ari ibyago bigwiririye umwemeramana muri ubu buzima bw'iyi si, ubukana bwa byo
buracuba kubera ibyiringiro no kwishimira igeno rya Allah Nyir'ubutagatifu, no kumusingiza ku igeno rye
ryose ry'ibyiza n'iry'ibibi, no kuryishimira mu buryo bwuzuye.
No mubyo umuyisilamu akwiye gushishikarira kugira ngo byongere umunezero n'ituze muri we ni
ukurushaho gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu, no gusoma Qur'ani ntagatifu nk'uko Allah agira ati:﴿
﴾ "Ba bandi bemeye kandi bakagira imitima ituje ku bwo gusingiza
Allah, mu by’ukuri mumenye ko gusingiza Allah bituma imitima ituza."[A- Raadu:28]Na buri uko
umuyisilamu yongereye gusingiza Allah no gusoma Qur'an, bimwegereza Allah Nyir'ubutagatifu ndetse
bikaneza umutima we, bikanakomeza ukwizera kwe.Ni ngombwa nanone ko umuyisilamu ashishikarira
kwiga amategeko y'idini rye, ayavoma ku isoko yizewe kugira ngo agaragire Allah asobanukiwe, kubera
ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:(Gushaka ubumenyi (kwiga) ni itegeko
kuri buri muyisilamu.)Ikindi nuko agomba kwicisha bugufi no kumvira amategeko ya Allah wamuremye,
yaba azi impamvu iri muri ayo mategeko cyangwa se atayizi, kubera ko Allah mu gitabo cye gitagatifu
yavuze ati:﴿
"Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye
iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye, rwose
azaba ayobye ubuyobe bugaragara."[Al Ahzaab: 36]
Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku wasozereje Intumwa n'abahanuzi ari we Muhamadi n'ab'iwe
n'abasangirangendo be n'abamukurikiye ndetse n'abazamukurikira kugeza ku munsi w'imperuka.
Birarangiye.
Ibikubiyemo.
Nimero
Isomo.
Paji.
Kugaruka ku gifuniko.
Imukira ku ishakiro.
Dusangize ubunararibonye bwawe kuri iki gitabo.
Ikaze, sura urubuga.
Igitabo cyo gusangiza kuri Telefoni.
Kanda wimukire ku isomo.
Kanda ku ifoto ugaruke ku gifuniko cy'igitabo.
Kora scann ya Barcode.
Imurika ryigisha (Power point).
Umusaruro w'umushinga.
Igitabo cyacapwe.
Igitabo cyo kuri Telefoni.
Urubuga.
Imurika rya Power Point.
Kopi yahariwe amatelefoni agezweho (smart phones).
INCAMACYE NGIRAKAMARO KUMUYISILAMU MUSHYA.
IRIBURIRO
NYAGASANI WANJYE NI Allah.
INTUMWA YANJYE NI MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORON'IMIGISHA).
QUR'AN NTAGATIFU NI AMAGAMBO YA NYAGASANI WANJYE.
MENYA INKINGI Z'UBUYISILAMU.
MENYA INKINGI Z'UKWEMERA.
MENYA KWISUKURA(UDHU).
GUHANAGURAKHOFU(ibimeze nk'amasogisi bikoze mu ruhu) N'AMASOGISI.
KOGA.
KWISUKURA HAKORESHEJWEIGITAKA (A-TAYAMUM).
MENYA ISWALA.
KWAMBARAWIKWIJE (HIJAABU) KU MUYISILAMUKAZI.
UMUNEZEROWANJYEURIMUIDINI RYANJYE RY'UBUYISILAMU.